Gutanga amakuru yizewe kandi yoroshye ku byerekeye ubuziranenge bw’ikirere n’iyanduye mu mijyi iri mu byago byinshi ku isi hose.
Akazi kacu
Ihumana ry’umwuka rifite ingaruka zikomeye ku buzima, nyamara benshi mu baturage bafite ibyago byinshi byo kwandura ntibabona mu buryo bwizewe kandi bworoshye amakuru ku bwiza bw’umwuka bahumeka. Umushinga ukora ku bijyanye no gutanga amakuru neza ku bihumanya, ihindagurika ry’umwuka n’ingaruka ku buzima witwa BREATHE urimo gukora kugirango ukureho iki cyuho, ibi bikorwa mu gukusanya no gutanga amakuru ahagije kandi yuzuye avuga ku bijyanye n’umwuka mwiza n’ihumana ry’ikirere ku mijyi ifite ibyago byinshi by’iyandura ry’ikirere mu isi. Hifashishijwe ibipimo by’umwuka bitangwa n’ibyogajuru no gukoresha amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, itsinda rya GPMI ririmo gukora kugira ngo aya makuru y’ingenzi agere ku mijyi yibasiwe no gushyiriraho abaturage b’iyo migi uburyo budahenze kandi burambye butuma umwuka urushaho kuba mwiza.